Ihuriro ryo gushima no gukora igenamigambi muri gahunda ya CBS- Rwanda (Ukuboza 2025)
janvier | January 7, 2026
Ijambo ry’ingenzi rya 2026: urumuri
Insanganyamatsiko ya 2026:
Kuzana urumuri rw’Imana mu ngo zacu, mu midugudu, mu nsengero no mugihugu.
Ibyanditswe bituyobora: ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni mucyo umurikira inzira yanjye. (zaburi 119:105)

Intego za 2026
Kuzana urumuri mu ngo zacu
- Gukomeza no kongera amatsinda ya “cbs mumuryango” cyane cyane aho insengero zifunze.
- Gushishikariza buri rugo kugira bibiliya no kuyifashisha mu masomo y’umuryango.
Kuzana urumuri mu midugudu yacu
Gukomeza gukorana na Compassion International kugeza ku mishanga 300.
- Gutangiza andi matorero 25 muri cbs binyuze muri alliance evangelique au Rwanda .

Kuzana urumuri mu Rwanda
- Gukomeza ubufatanye na “good news global” kugera ku magorero 6.
- Gutangiza “urubuga rwa cbs Rwanda: website” rurimo na cbs connect ku rubyiruko rw’u Rwanda.
Intego zishyigikira abayobozi bose ba CBS
- Gucapa no gutangiza amasomo yo mu gitabo “Imbabazi n’ubuntuby’imana” rizakoreshwa muri 2026.

- Kugira gahunda y’igihugu yo kwigira irimo na gahunda ya “seed for seed”
- Gukomeza kubaka “itsinda ry’ubuyobozi rya cbs Rwanda” rikorera neza kandi ku rwego rwo hejuru.
Kugira “ubumwe bw’umwuka” mu byo dukora byose no mu buryo tuzwi mu Rwanda hose.
Kugera ku barenga 300,000 bitabira cbs mu Rwanda mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira.