UBUHAMYA : CBS Rwanda Yambereye Urumuri, Ikiraro n’Ubuzima
janvier | August 27, 2026
CBS Rwanda, rero njye kuyivuga bimbera bigari, nkumva umwanya bangeneye uri bube muto. Kugiti cyanjye, CBS Rwanda yambereye urumuri, yambereye ikiraro, kandi yambereye ubuzima.
Mubyukuri, nagiye muri CBS Rwanda nubundi ndi Umukristo, ariko utari ukomeye cyane, uko nabivuga. CBS Rwanda yaraje, iranyobora kandi inyigisha gusenga, ndetse impa n’icyo nashobora guha undi.
Namenye gusenga nsengera mu Ijambo ry’Imana. Narasengaga, ariko rimwe na rimwe nkumva ari nk’uko Abakristo basanzwe basenga. Abakera twasengaga tukibera mu mwuka gusa. Ariko CBS Rwanda yatumye menya ko gusenga, ukavugana n’Imana, ari no gusenga ushingiye ku Ijambo ry’Imana.

Jacqueline / Gate of Hope/ Ndera CBS Rwanda
Nshimira Imana cyane kubera abantu Imana yayoboye bagashyiraho iyi gahunda ya CBS Rwanda. Namenye ko CBS Rwanda ari ukuba mu Ijambo ry’Imana aho uri hose, n’aho utuye hose.
Mubyukuri, mbere twari tuzi ko umuntu ahurira n’Imana mu rusengero gusa. Ariko ubu namenye ko ushobora guhura n’Imana no mu cyumba cyawe, uri kumwe n’Ijambo ryayo.
Uyu munsi, ku giti cyanjye, intambwe ya mbere ndayikunda cyane kandi namenye ko ari yo y’ingenzi: umuntu ku giti cye guhura n’Imana. Namenye ko gusenga atari inyungu za pasiteri gusa cyangwa iz’undi muntu, ahubwo ari inyungu zanjye bwite.
Ibyo byose mbikesha CBS Rwanda, kuko yampaye Ijambo ry’Imana. Uyu munsi nkunda guhura n’abantu benshi nkababwira amagambo abakomeza mu buryo bw’umwuka. Ushobora guhura n’umuntu ukamubwira uti: “Komera,” cyangwa ukicarana na we, mukarirana, akabona gusa ko ubabajwe n’ibye.
Ariko ndashimira Imana cyane kuko iyo mpuye n’umuntu ufite ikibazo, rimwe na rimwe nanjye simenya ibyo mubwira cyangwa aho amagambo nkoresha ava. Ariko mpita numva amagambo y’Imana aje muri jye, nkamuhumuriza binyuze mu Ijambo ry’Imana. Ibyo nta handi nabikuye; ni ukubera kuba mu Ijambo ry’Imana.
CBS Rwanda yambereye ubuzima.
Ubu sinshobora gusohoka mu nzu ntavuganye n’Imana. Mbere narasengaga, nkavuga nti: “Dawe uri mu ijuru,” nkavuga isengesho ryanjye nkigendera. Ariko ubu, n’iyo nakerewe isaha imwe, ngenda numva ko nakoze ikosa iyo ntavuganye n’Imana.
Ibyo byose mbikesha iki? CBS Rwanda, ku giti cyanjye.