UBUHAMYA CBS Rwanda Yafashije Umuryango Wacu Gukomeza Kuba Mu Ijambo ry’Imana
janvier | August 27, 2026
Mu muryango wanjye, ndashima Imana ko CBS Rwanda yashinze imizi. Buriya, mu miryango y’abashumba, kenshi ibitero bya Satani bigeramo pe. Gusenga bikanga. Sinzi niba namwe mubizi? Gusenga bikanga, tugahugira mu itorero, tugafasha abandi bo hanze, ariko mu nzu iwacu bikanga. Kubera iki?

Jacqueline / Gate of Hope/ Ndera CBS Rwanda
Nta mwanya tubona wo kwita kuri twe ubwacu; umwanya wacu tuwuharira itorero, tukawuha n’abandi Bakristo, ariko twe ubwacu bikanga. Ni yo mpamvu ndashima Imana ko CBS Rwanda yatumye igicaniro kiba mu nzu yacu.
Noneho iyo bigeze ku mwana wanjye muto cyane witwa Isayeri, uyu ni nk’umumarayika Imana yatuzaniye. Mfite umwana w’imyaka irindwi, ariko ni we pasiteri wo mu nzu yacu. Iyo ntari hafi, ntashobora gutuma bakuru be baryama atabanje kubayobora.
Nubwo ataramenya gusoma neza Bibiliya, ukuntu abayobora biratangaje. Abakoresha imirongo yo gufata mu mutwe, akavuga ati: “Runaka, nasenge dutangire.” Agasenga, hanyuma akavuga ati: “Kanaka, natubwire umurongo,” cyangwa ati: “Natubwire icyo twize.” Akadusaba kuvuga imirongo ibiri, akagenda atuzenguruka twese, tukagenda tuvuga imirongo yo muri Bibiliya.
Iyi mirongo twayikura he? Mu mfashanyigisho za CBS Rwanda. Ni bwo numva ko izi nyigisho zifite umumaro ukomeye cyane mu kuyobora abantu no kubafasha gukomeza kuba mu mwanya tugomba kubamo, ari wo muri Ijambo ry’Imana.
Ejo bundi twarasengeye hamwe, maze aravuga ati: “Ariko mami, nubwo tutakijya mu rusengero, njye mbona dusenga.”
Ndamubaza nti: “Ese noneho dusenga dute kandi tutakijya mu rusengero?”
Aransubiza ati: “Uhhh, nonese iyo dusenze aha ngaha nijoro, ntidukora ibintu byose twakoraga mu rusengero?”
Numvise nshimye Imana cyane.
Iyerekwa ryacu nka CBS Rwanda:
“Nukubona Imibereho ihinduwe n’Ijambo ry’Imana”