Ibyicyiro byabiga Bibiliya mu matsinda mu Rwanda nuko bigiye bitandakanye
janvier | March 4, 2026
Kuba umukristo nyakuri bisaba guhora wiyegereza Imana mu buryo butandukanye. Muri bwo harimo gusenga, gusoma Ijambo ry’Imana n’ibindi byinshi bitandukanye. Dwight L. Moody yavuze ati: “Iyo usenga uvugana n’Imana, naho iyo usoma Bibiliya, Imana ni yo ikuvugisha.”
Umuryango wa biga Bibiliya Aho Dutuye (CBSI) ni umwe mu miryango tubona ku isi no mu Rwanda, aho uzwi nka CBS Rwanda. Aho mu Rwanda bakorana n’amatorero atandukanye, imiryango ishingiye ku myizerere ya gikristo ndetse n’ibigo by’amashuri bitandukanye. Muri ayo matorero harimo Anglican Church of Rwanda n’andi ahuriye mu muryango w’ivugabutumwa mu Rwanda witwa Association of Evangelicals in Rwanda (AER). Mu yindi miryango ikorana na CBS harimo Compassion Rwanda, Good News (abavugabutumwa mu magororero), n’abandi. Mu kwagura inyigisho zabo, begera ibigo bitandukanye by’amashuri.

Mu kwiga izo nyigisho, dusangamo ibyiciro bitandukanye bigera kuri bitandatu, ari byo: abana bafite imyaka 1 kugeza kuri 8, abana bafite imyaka 9 kugeza kuri 11, urubyiruko kuva ku myaka 12 kugeza kuri 15, abakuru kuva ku myaka 16 kuzamuka, ikindi cyiciro gishya kitwa CBS Connect gikoreshwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse n’icyiciro cy’abantu bashobora kumva inyigisho ariko badafite ubushobozi bwo gusoma.
Ibi ni byo byiciro bigize uyu muryango mugari wabiga Bibiliya aho dutuye. Zimwe mu ntego zawo ni uguhindura ubuzima bw’abantu binyuze mu Ijambo ry’Imana, kandi ntihagire uhezwa.
Mu Rwanda, tubona ibyiciro bitanu by’ingenzi:
Icya mbere ni icy’abana bafite imyaka 1 kugeza kuri 8.
Icya kabiri ni icy’abana bafite imyaka 9 kugeza kuri 11.aho harimo n’abiga mu mashuri abanza ndetse bamwe bakaba bari muri Compassion Rwanda. Aha bakoresha inyigisho zitandukanye zikunze kuba zirimo amashusho n’inkuru zo muri Bibiliya (Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya). 
Icya gatatu ni icy’abana bafite imyaka 12 kugeza kuri 15, Icya kane ni icy’abakuru bafite imyaka 16 kuzamuka. Aba biga ibitabo bitandukanye, aho inyigisho zabo zirimo ibibazo bisubizwa, gushyira ukuri mu bikorwa, guhura mu matsinda (intambwe ya kabiri), kwiga umuntu kugiti cye (intambwe ya mbere), ndetse no kubona ibisobanuro birambuye ku mpera ya buri somo (intambwe ya kane).
Icya gatanu ni icy’koranabuhanga cya CBS Connect, aho hifashishwa ikoranabuhanga. Abiga basubiza ibibazo binyuze ku rubuga rwa CBS Connect online platform, kandi bagahura hifashishijwe porogaramu z’itumanaho yitwa Zoom .
Imbonerahamwe y’ibyiciro bitanu mu Rwanda
| Ibintu by’ingenzi | Icyiciro 1 | Icyiciro 2 | Icyiciro 3 | Icyiciro 4 | Icyiciro 5 |
| Kwiga ku giti cyawe | – | – | ✓ | ✓ | ✓ |
| Ikiganiro mu itsinda rito | – | ✓ | ✓ | ✓ | ✓ |
| Kwigisha | ✓ (inkuru za Bibiliya) | ✓ | ✓ | ✓ | ✓ |
| Umurongo wo gufata mu mutwe | ✓ | ✓ | ✓ | Bibera mu matsinda | Bibera mu matsinda |
| Isengesho | ✓ | ✓ | ✓ | Bibera mu matsinda | Bibera mu matsinda |
| Urukundo no kwita ku bandi | ✓ | ✓ | ✓ | ✓ | ✓ |
| Ibisobanuro/inyunganizi | – | – | – | ✓ | ✓ |
Muri ibyo byiciro byose, tubona ko ari bitanu mu Rwanda, muhawe ikaze mu muryango mugari ugizwe n’abantu barenga ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250,000) biga Bibiliya aho dutuye.
Twibukiranye ko uyu mwaka tugendera ku nsanganyamatsiko yo muri Zaburi 119:105 igira iti:
“Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye.”
Ibi biduhamagarira kuzana urumuri rw’Imana mu ngo zacu, mu midugudu, mu nsengero no mu gihugu cyacu, dushyira imbere Ijambo ry’Imana mu buzima bwacu kandi tukaba urumuri ku bandi.