Amahugurwa ajyanye na CBSRwanda kuba hagarariye abandi mu m’ishinga iterwa inkunga na Compassion Rwanda
janvier | May 5, 2026
Mu mpera z’umwaka, ubusanzwe habaho gahunda yo gusuzuma ibyagezweho mu gihe kingana n’umwaka wose. CBS Rwanda ikora inama ihuza inzego zitandukanye, aho barebera hamwe uko umuryango wabigira Bibiliya aho dutuye mu Rwanda (CBS Rwanda) uri gukora, ibyo wagezeho, ndetse bagashyiraho n’ingamba z’umwaka ukurikiraho.

uhagarariye compassion Rwanda ari gusobanura ibyo bagezeho mu mwaka wa 2025
Mu gusoza umwaka wa 2025, habaye inama yahuje abahagarariye uyu muryango mu nzego zitandukanye. Iyo nama yabaye umunsi umwe, ku wa 17 Ukuboza 2025, ibera muri St. Etienne Guest House i Kiyovu. Aho basuzumye basanga umuryango umaze kugira abanyamuryango barenga 250,000 mu Rwanda hose, mu byiciro bitandukanye birimo abana, urubyiruko n’abakuru. Muri iyo nama kandi ni ho hanateguwe ibikorwa bizakorwa mu mwaka wa 2026.
Mu kugendera ku ntego y’umwaka, nk’uko Ambasaderi wa CBS Rwanda, Paul Annet, yabigaragaje, insanganyamatsiko igira iti:
“Kuzana urumuri rw’Imana mu ngo zacu, mu midugudu, mu nsengero no mu gihugu.”
(Zaburi 119:105 igira iti: “Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye.”)
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi ntego, hafashwe ingamba zo kwegereza inyigisho z’uyu muryango abantu benshi bo mu byiciro bitandukanye. Muri izo ngamba harimo gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Compassion Rwanda, Good News (ikorera mu magororero yo mu Rwanda), Anglican Church of Rwanda, AER n’abandi batandukanye.
Mu nzego zitandukanye, hafashwe ingamba zihariye. Urugero ni Compassion Rwanda, aho hagamijwe kongera umubare w’abana biga ijambo ry’Imana no gukoresha Ijambo ry’Imana mu guhindura ubuzima bwabo binyuze muri CBS Rwanda. Hanateguwe amahugurwa atandukanye, harimo na TOT training (Training of Trainers), aho bahuguye abahagarariye imishinga iterwa inkunga na Compassion Rwanda.

ifoto yarusange, bari gusoza amahugurwa.
Ayo mahugurwa yabereye muri CENETRA Hotel i Kigali, amara iminsi ibiri, kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 2 Mata 2026, yitabirwa n’abantu 92 baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Muri ayo mahugurwa, abitabiriye bahawe inyigisho ku mateka y’umuryango wabiga Bibiliya aho dutuye, uko watangiye ku isi no mu Rwanda. Banigishijwe gahunda ya CBS Rwanda, ibyiciro bine biri gukora ubu bigize uyu muryango, ndetse basangizwa n’icyerekezo n’intego z’umwaka ndetse n’ibizibandwaho mu gihe kizaza, haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Mu gusoza amahugurwa, abahuguwe biyemeje kuba urumuri nk’uko insanganyamatsiko y’umwaka ibivuga, bakaba urumuri mu miryango yabo, mu midugudu, mu matorero, mu mishinga bahagarariye ndetse no ku rwego rw’igihugu.

Mu ntego za Compassion Rwanda mu mwaka wa 2026 harimo kugeza inyigisho za Bibiliya ku mishinga irenga 300 bakorana na yo mu Rwanda.