UBUHAMYA: Guhindurwa n’Ijambo ry’Imana ku Mukristo Gatolika Binyuze muri CBS Rwanda

janvier | July 20, 2026

Nitwa Noheli Hakizimana, ndi umukristo Gatolika wo muri Paruwasi ya Busasamana, Diyosezi ya Nyundo.
Ndashimira Imana cyane yaduhaye kumenya CBS Rwanda ikatugeraho. Muri Kiliziya Gatolika dusanzwe twumva Ijambo ry’Imana risomwa muri Misa, ariko kubona umwanya uhagije wo kuryiga no kurisobanukirwa mu buryo bwimbitse ntibyari byoroshye.

CBS Rwanda: Igitabo cya Rusi, Esteri, Daniyeli & Abefeso

CBS Rwanda: Igitabo cya Rusi, Esteri, Daniyeli & Abefeso

Turashima Imana ko CBS Rwanda yageze muri Paruwasi ya Busasamana ikaduhugura. Bahereye ku itsinda rito ry’abantu, hanyuma natwe dutangira guhugura abandi bakristo. Barabyakiriye neza kandi barabishimira cyane. Ubu muri paruwasi yacu dufite amatsinda atandatu ahura buri cyumweru, agizwe n’abagera kuri 340. Abayagize bagenda bahamagarira n’abandi kwitabira kwiga Ijambo ry’Imana.
Hari n’abaduhamagara baturutse mu yandi matsinda cyangwa mu yindi miryango remezo bavuga bati: “Natwe turifuza gusobanukirwa Ijambo ry’Imana.” Bavuga ko nubwo baryumva risomwa muri Misa, bifuza kurushaho kurisobanukirwa.
Twagize kandi amahirwe yo gukorana n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda binyuze muri gahunda ya KKK (Kwizera, Kuzirikana no Kumva), watanze Bibiliya ku buntu ku bakristo bagera ku 150. CBS Rwanda na yo iduha imfasha-nyigisho zifasha umuntu gusobanukirwa neza ibyo yasomye muri Bibiliya. Ibyo bituma kwiga Ijambo ry’Imana birushaho kuba byoroshye kandi bifite umusaruro.

Uyu munsi abantu benshi bafite inyota yo kubona CBS Rwanda igera no mu yandi matsinda n’imiryango remezo. Abayobozi bayo baduhamagara badusaba kubasangiza uburyo bwo kwiga Bibiliya dukoresheje imfasha-nyigisho za CBS, kuko babona impinduka zigaragara ku bayigiyemo. Abigeze muri CBS basobanukiwe neza Ijambo ry’Imana kandi bashoboye guhagarara imbere y’abandi bakaryigisha bafite icyizere.

Mbere kubona umuntu uhagarara imbere y’abandi ngo yigishe Ijambo ry’Imana byari bigoye, ariko kubera CBS Rwanda ubu hari benshi bafite ubushobozi n’ubutwari bwo kubikora.

 

Noheli Hakizimana umukristo gatolika CBS Rwanda

Noheli Hakizimana CBS Rwanda (umukristo Gatolika)

Navuga ibyiza bya CBS Rwanda muri Busasamana umunsi wose. Icyifuzo cyacu ni uko yakomeza kugera no mu zindi paruwasi, kandi abayobozi bazo bakarushaho kuyimenya no kuyishyigikira, kugira ngo abantu benshi barusheho guhindurwa n’Ijambo ry’Imana binyuze mu mfasha-nyigisho za CBS Rwanda.

 

 

“Imfasha-nyigisho za CBS Rwanda zadufashije gusobanukirwa Ijambo ry’Imana no kurikunda kurushaho. Ubu muri Paruwasi ya Busasamana dufite amatsinda atandatu yiga Bibiliya buri cyumweru agizwe n’abagera kuri 340, kandi abantu benshi bakomeje kwifuza ko CBS Rwanda yabageraho kugira ngo na bo bahindurwe n’Ijambo ry’Imana”.

Ibyanditswe bituyobora muri uyu mwaka wa 2026:
“Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, kandi ni umucyo umurikira inzira yanjye.”
Zaburi 119:105