PART 2: CBS-Rwanda: Ubuhamya Bugaragaza Imbaraga z’Ijambo ry’Imana muri Gereza
janvier | June 13, 2026
Umwe mu bagororwa bigira Bibiliya binyuze muri CBS Rwanda yatanze ubuhamya bukora ku mutima. Yafashwe ari umunyeshuri muri INES Ruhengeri arigusoza amasomo ye ya Civil Engineering. Yari afite inzozi zo gufasha umuryango we no kubaka ejo hazaza heza. Umunsi umwe yafashwe n’abapolisi maze nyuma y’urubanza akatirwa imyaka 25 y’igifungo.
Ageze muri gereza yumvise ubuzima bwe burangiye. Yatekereje kwiyambura ubuzima kubera kwiheba no kubura icyizere. Ariko nyuma yaje guhura nubuyobozi w’itsinda wa CBS Rwanda bamwigisha ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Binyuze mu nyigisho no mu buyobozi bahawe, yaje kwakira Yesu Kristo no gushyirwa mu itsinda rya CBS Rwanda. Uyu munsi avuga ko n’ubwo akiri muri gereza, afite amahoro n’ibyiringiro. Asoma Bibiliya buri munsi kandi yigisha n’abandi bagororwa. Avuga ko iyo ataza guhura na CBS Rwanda, atari kubona ibyo byiringiro afite uyu munsi.
Hari n’undi mugororwa wo mu Igororero rya Gicumbi wari warafungiwe ibyaha by’ikoranabuhanga. Mu gihe yitabiraga inyigisho za CBS Rwanda, umutimanama we warakangutse ku buryo yemeye ko hari umuntu yari yarishe akabihisha. Kubera inyigisho z’Ijambo ry’Imana n’umurimo w’Umwuka Wera, yafashe icyemezo cyo kwirega kugira ngo ukuri kujye ahagaragara. Yavuze ati:
“Nabonye ko aho gukomeza kubana n’icyo cyaha, ari byiza kukivuga.”
Uyu mugororwa yabonye umudendezo wo mu mutima binyuze mu guhura na Kristo.
Umurimo wa CBS Rwanda ifatanyije na Good News ntugarukira gusa ku bagororwa. Ugera no ku miryango yabo. Hari abagororwa benshi baba bafite amakimbirane n’imiryango yabo cyangwa barayitandukanyijwe n’ibyaha bakoze. Iyo babisabye, Good news isura iyo miryango, ikayiganiriza kandi ikayifasha kongera kwakira abo bantu no kwiyunga na bo.
Ibi byatumye imiryango myinshi yongera kwakira abana bayo no kubatera inkunga mu rugendo rwabo rwo guhinduka. CBS Rwanda ifasha abagororwa kugera kuri Yesu Kristo, kubona amahoro yo mu mutima, kwiyunga n’imiryango yabo no gukura mu kwizera, utibagiwe ko bahinduka binyuze mw’Ijambo ry’Imana.
Mu gusoza, uyu murimo umaze guhindura ubuzima bwa benshi. Hari umwe mu bagororwa wafunguwe watanze isezerano agira ati:
“Ningera hanze Imana ikampa ubushobozi, nzajya ngura Bibiliya n’ibitabo bya baba CBS Rwanda, badafite ubushobozi kuko nzi impinduka bitera mu buzima bw’abagororwa.”
Uyu mugabo ubu atuye i Kirehe kandi akomeje gushyigikira umurimo wa CBS Rwanda. Ni ikimenyetso cy’uko imbuto z’uyu murimo zikomeza kugaragara no nyuma y’uko abagororwa bafunguwe
.

Rev. Agnes Uhagarariye CBS Rwanda mumagororero
“CBS Rwanda ikomeje kuba igikoresho Imana ikoresha mu guhindura ubuzima bw’abagororwa n’imiryango yabo binyuze mu Ijambo ry’Imana, ntanumwe uhejwe. Ikabagarurira ibyiringiro, amahoro yo mu mutima n’icyerekezo cy’ejo hazaza heza.”
Ibyanditswe bituyobora muri uyu mwaka wa 2026:
“Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, kandi ni umucyo umurikira inzira yanjye.”
Zaburi 119:105