CBS Rwanda si porogaramu gusa, ahubwo ni igikoresho Imana ikoresha mu guhindura abantu binyuze mu Ijambo ryayo. — Bishop Protais

janvier | May 23, 2026

Bishop Protais wo mu Itorero rya Conservative Grace Brethren Church, ribarizwa mu muryango mpuzamatorero wa A.E.R, umuryango ufatanya byahafi na CBS Rwanda.

UBUHAMYA

Nubwo habayeho ifungwa ry’amatorero menshi mu Rwanda, kwamamaza ubutumwa bwiza ntibyigeze bihagarara. Mu mwaka wa 2019 ni bwo ninjiye muri porogaramu ya CBS Rwanda, hanyuma mu 2020 twinjira mu bihe bidasanzwe bya Covid-19. Twisanze muri gahunda ya guma mu rugo n’ibihe bikomeye bitandukanye. Abantu bamwe bari bafite ubwoba bwinshi, abandi bumvaga ko imperuka igeze. Indege zarahagaze, ingendo zirahagarara, ndetse ntibyashobokaga kuva mu karere kamwe ngo umuntu ajye mu kandi.

Ariko muri icyo gihe, Imana yankoresheje ibintu bikomeye cyane. Njyewe, Bishop Protais, negereye abayobozi b’Akarere ka Gicumbi mbasaba uburenganzira bwo gufasha  gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19. Akarere karabyemera, mpabwa uburenganzira bwo kujya mu mirenge yose 21 igize Akarere ka Gicumbi. Nageze muri buri murenge, buri kagari ndetse no mu midugudu yose.

Icyo nakoraga ni ukubwira abaturage uburyo bwo kwirinda Covid-19, ariko nkaboneraho no kubabwira ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Nyuma y’aho, maze gusobanukirwa neza imikorere n’amahame ya CBS Rwanda, naje kubona ko hari icyiciro cy’abantu batitabwaho uko bikwiye, ari bo abasigajwe inyuma n’amateka. Natangiye kubegera mbinyujije muri ubwo bukangurambaga bwa Covid-19, ariko nkaboneraho no kubigisha Ijambo ry’Imana. Natangajwe no kubona baryakira neza. Ku munsi wa mbere gusa, abantu 18 barihanye.

ubuhamya-Bishop Protais - AER - CBSRwanda

Bishop Protais — Conservative Grace Brethren Church

Nabonye ko abo bantu batagomba gutereranwa. Ngejeje icyo gitekerezo ku bayobozi ba CBS Rwanda, ari bo Pastor Vincent na Pastor Simon, mbasaba Bibiliya ndetse n’ibitabo bya CBS Rwanda. Icyo gihe twigaga igitabo cya Yohana. Dutangira guteranira munsi y’igiti, ngabanya abantu mu matsinda icumi, buri tsinda rigizwe n’abantu icumi. Twigaga dukoresheje Bibiliya hamwe n’ibitabo bya CBS.

Nyuma y’amezi umunani gusa, nabatije abantu 67.

Nyuma yaho twaje kubona umugisha wo guhura n’umuvugabutumwa wo muri Kenya wari waraje mu Rwanda. Yaje mwivuga butumwa, igihe cya guma mu rugo kimufatira hano mu Rwanda, maze Imana imuha iyerekwa ry’uburyo bwo gukomeza kuvuga ubutumwa. Inshuti yanjye yumvise ibyo nakoraga, iraduhuza. Ageze aho twakoraga umurimo, abona ko ari umurimo mwiza cyane, akorwa ku mutima, adufasha kutwubakira urusengero rwiza cyane.

Kuri ubu, aho hantu dufite community nini cyane, kandi umurimo w’Imana uragenda neza cyane. Mu gihe cy’ifungwa ry’insengero, gahunda ya CBS Rwanda ni yo yadufashije gukomeza umurimo dukoresheje amatsinda yo mu ngo n’ayo mu miryango. Itorero ryakomeje gukura kandi buri kwezi twatangaga raporo z’ibikorwa.

“Njyewe, CBS Rwanda ntabwo nayibonye nka porogaramu gusa, ahubwo nayibonye nk’igikoresho gishobora kudufasha kwamamaza ubutumwa bwiza no kubugeza ku bantu benshi, ubuzima bwabo bugahindurwa n’Ijambo ry’Imana. Turamutse tuyikoresheje neza kandi dufite ubwo bushake, ndetse n’abataramenya Imana twabageraho.” — Bishop Protais

No muri iyi minsi turacyakomeza guteranira mu matsinda mato yo mu miryango, rimwe na rimwe turi abantu icumi cyangwa cumi na batanu. Ushobora kujya gusura umuntu, abaturanyi bakaza tugasangira Ijambo ry’Imana mu mahoro no mu mutuzo. Ubutaha tugasanga tugiye guteranira kwa kanaka, ugasanga hari n’abashya badukurikiye. CBS Rwanda ikomeje kudufasha kwiga Ijambo ry’Imana. Ibyafunzwe ni inyubako z’insengero, ariko ubutumwa bwiza bwo buracyakomeza.

Ibanditswe bituyobora muri uyu mwaka 2026  ZABURI 119:105  “Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye”

Murakoze cyane