PART 1: CBS Rwanda – Gukura mu Kwizera no Guhindura Ubuzima bw’Abagororwa

janvier | June 11, 2026

Good news Rwanda, ni umuryango ukora umurimo w’ivugabutumwa mu magororero yo mu Rwanda. Intego yawo ni ugufasha abagororwa kwakira Yesu Kristo no gukomeza gukura mu buzima bw’umwuka. Iyo umugororwa yihanye akakira Kristo, ntabwo asigara wenyine, ahubwo ashyirwa mu itsinda rya CBS Rwanda kugira ngo afashwe gukomeza urugendo rwe rwo kwizera.

Nk’uko uruhinja rukivuka rukeneye amata kugira ngo rukure, ni ko n’umuntu umaze gukizwa akeneye kwitabwaho no kwigishwa Ijambo ry’Imana kugira ngo akure mu buryo bw’umwuka. Ni yo mpamvu CBS Rwanda ihugura abayobozi b’amatsinda kugira ngo bashobore kuyobora no gufasha abakijijwe bashya gukomeza gukura muri Kristo.

Abantu benshi bakira Yesu Kristo binyuze mu biterane n’inyigisho za CBS Rwanda. Nyuma yo kwakira Kristo, bahita bashyirwa mu matsinda mato yo kwiga Bibiliya. CBS Rwanda itanga imfashanyigisho n’amabibiliya, ikanahugura abayobozi b’ayo matsinda ndetse ikanabasur

a buri gihe kugira ngo ibashyigikire.

Buri mugororwa uri mu itsinda rya CBS Rwanda asabwa kwiga Bibiliya ku giti cye, guhura n’abandi bagize itsinda rimwe mu cyumweru no kwitabira inyigisho zitangwa. Ikindi kandi, buri wese ashishikarizwa kugeza ubutumwa bwiza ku bandi bagororwa bataramenya Yesu Kristo kugira ngo nabo babone amahirwe yo guhindurirwa ubuzima.

good news rwanda - cbs rwanda: ubuhamya

Rev. Agnes Uhagarariye CBS Rwanda mumagororero

Iyo itsinda rimaze gukura, rigabanywamo andi matsinda mashya kandi hagahugurwa abayobozi bashya. Ubu buryo bwatumye umurimo ukura cyane mu magororero atandukanye.

Kugeza ubu, CBS Rwanda ikorera mu magororero atanu: Gicumbi, Muhanga, Musanze, Rubavu na Mageragere. Kuva muri Kamena 2025, abayobozi b’amatsinda bamaze guhugurwa bagera kuri 289. Mu magororero yose hamwe harimo amatsinda arenga 400 n’abagororwa basaga 3,392 bitabira gahunda za CBS Rwanda.

cbs rwanda logo

CBS Rwanda

Intego ya CBS Rwanda ifatanyije na Good news Rwanda, ni ugukomeza kongera umubare w’amatsinda no kugera no mu yandi magororero ataragerwamo izi mfasha nyigisho, nukubona ubuzima bwabagororwa bahindurwa n’Ijambo ry’Imana.

 

Mu magororero yitezweho kugerwaho vuba harimo Igororero rya Ngoma, ririmo abagore n’abana.

Kimwe mu bintu bikomeye cyane bishimisha CBS Rwanda ni ukubona abagororwa benshi bakira Yesu Kristo, bakava mu kwiheba no mu bwigunge bakabona ibyiringiro bishya by’ubuzima.