UBUHAMYA KU MUSARURO WA CBSR MURI DIYOSEZE YA SHYIRA — Rev. Charles Niyongabo
janvier | June 1, 2026
Mu Diyoseze ya Shyira, dufite gahunda ya CBSR ikorera mu maparuwasi yose agize iyi diyoseze. Dufite kandi ibigo by’amashuri n’imishinga itandukanye iterwa inkunga na Compassion International Rwanda.
Ikibazo:
Ni gute twakomeza kubungabunga no guteza imbere (sustainability) umurimo wa CBSR muri Diyoseze ya Shyira?
CBSR tuyikoresha nk’igikoresho gikomeye cy’ivugabutumwa. Muri gahunda za Morning Devotion ziba ku biro, dukoresha inyigisho n’ibitabo bya CBS. Iyo habaye gahunda yo gusura amaparuwasi (decent), abakozi bose bajyana n’abahagarariye CBSR. Bivuze ko iyo dufite inama cyangwa igikorwa kibereye muri paruwasi runaka, abakozi ba CBSR, aba CTA ndetse n’abagize gahunda ya Hope bose bahabwa umwanya wo gutanga ubutumwa, harimo n’ubushingiye ku nyigisho za CBSR.
Dutegura kandi amarushanwa aba buri mwaka mu mashuri no mu matorero, aho abitabira bagaragaza ibyo bize muri CBSR mu gihe cy’umwaka wose.

Rev. Charles Niyongabo
Itorero Angilikani mu Rwanda
Diyoseze ya Shyira
Ikindi, dufite uburyo buhoraho bwo gukurikirana itangwa n’imikoreshereze y’ibitabo bya CBSR. Iyo twize igitabo runaka cyangwa inyigisho runaka, ibisubizo n’ubuhamya byabyo bitangirwa raporo ku rwego rwa diyoseze. Hanyuma aba Arikidiyakoni (Archdeacons) bakabigeza mu bice bayobora, bikagera ku bayobozi b’amatorero shingiro, abapasitori ndetse n’amakorali.
Buri kwezi dukurikirana uko ibitabo bitangwa, uko bisomwa ndetse n’uko inyigisho za CBSR zigezwa ku bakirisitu. Iyo habaye inama cyangwa ibikorwa muri paruwasi, basabwa kugaragaza raporo y’uko gahunda ya CBSR yagenze.
Ibi byose byatumye abakirisitu bakunda cyane inyigisho za CBSR ndetse n’ibitabo byayo. Byageze aho ari bo ubwabo babisaba kandi bakifuza kubikoresha. Ibyo bituma dukomeza gusaba ibitabo byinshi kugira ngo bibafashe kurushaho kwiga no gusobanukirwa Ijambo ry’Imana binyuze mu nyigisho za CBSR.
Muri rusange
Navuga ko CBSR yabereye umugisha ukomeye amaparuwasi n’abakirisitu bose. Nta n’umwe wasigaye inyuma, ahubwo benshi bayigize iyabo kubera uruhare yagize mu guhindura ubuzima bwabo binyuze mu kwiga no gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana.
Murakoze.
Ibyanditswe bituyobora muri uyu mwaka wa 2026:
“Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, kandi ni umucyo umurikira inzira yanjye.”
Zaburi 119:105